Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Imiti n’Ibikoresho by’Ubuvuzi (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse imiti yitwa “Relief” iri ku isoko ry’u Rwanda, nyuma yo kuyisangamo ibinyabutabire bihuriranye n’ibitemewe mu miti imwe.
Mu itangazo FDA yashyize hanze kuri uyu wa gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025, rivuga ko iyi miti iri mu bwoko bw’ibinini, irimo ibinyabutabire bya Diclofenac Sodium, Paracetamol, Chlorpheniramine Maleate na Magnesium Trisilicate.
Imiti ifite ibi binyabutabire ntiyemewe ku isoko ry’u Rwanda, bityo igomba guhagarikwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.
FDA yatangaje ko Abacuruzi iyi miti ya ‘Relief’ barimo abayinjiza mu gihugu, abayiranguza ndetse na farumasi, basabwa guhita bahagarika kuyigurisha iyo bafite yose bagahita bayibika.
Yasabye kandi abaturage bose kwirinda kugura no gukoresha iyi miti, kugeza igihe Rwanda FDA izatangariza ikindi cyemezo.
Iki kigo kiributsa ko gucuruza cyangwa gukwirakwiza imiti itemewe n’amategeko ari icyaha gihanwa, kandi kirasaba abaturage gutanga amakuru yose yaho ikiri gutangwa.
Rwanda FDA irasaba buri wese kugira uruhare mu kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda, binyuze mu gukurikiza aya mabwiriza no gutanga amakuru ku gihe.