Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bivuriza mu Bitaro bya Remera-Rukoma, bagaragaza impungenge baterwa no kuba inyubako zabyo zishaje kandi byakira abantu bake ku buryo bituma bibamo ubucucike.
Ibitaro bya Remera-Rukoma byubatswe mu mwaka wa 1927, bikaba bimaze hafi imyaka 98. Biri mu bitaro 10 bishaje mu gihugu, ibi bigarukwaho n’abaturage babyivurizaho bagaragaza ko batahabona serivisi inoze y’ubuvuzi.
Umwe mu baturage uri mu bivuriza muri ibi bitaro waganiriye na RBA, yagize ati “Ikigaragara nabwo bijyanye n’igihe tugezemo kubera inyubako, mbese ukuntu hameze ubona ko hashaje hakeneye kuvugururwa.”
Akomeza avuga ko uretse no kuba hashaje ari na hatoya ku buryo ushobora kujya kuhivuriza saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo ugafata nimero ya 100, naho uwa saa Yine akaba yafata 200. Agaragaza ko icyatuma serivisi igenda neza ari uko byavugururwa.
Umuforomo uhagarariye abandi muri ibi bitaro, Nizeyemariya Leonille, avuga ko kuba ibitaro bakoreramo bishaje kandi bidateye imbere bituma n’abakozi batabimaramo kabiri.
Ati “Abakozi bakora muri ibi bitaro akenshi bakunda guhora bagenda, kubera ko uko bahasanze nabwo habafasha gutanga serivisi nk’uko bigomba. Nk’ubu twari dufite abakozi b’inarabibonye b’ababyaza ariko baragiye kuko babonaga ibitaro bidasobanutse, batabona ibikoresho bya ngombwa. Babonaga izi nyubako ari ntoya, ababyeyi bakaba benshi bigatuma abakozi bahora bagenda.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ifite gahunda yo kuvugurura ibitaro 10 bishaje cyane mu gihugu, birimo n’ibya Remera Rukoma ndetse igaragaza ko ari gahunda nziza yitezweho kuzamura urwego rw’ubuvuzi bwegereye abaturage.
Intego yo kuvugurura amavuriro mu gihugu iri muri Gahunda y’iterambere ry’u Rwanda ry’igihe kirekire, NST2, aho Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu gihe cy’imyaka itanu hazaba hamaze kubakwa ibitaro birindwi bigezweho mu turere dutandukanye.