Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Werurwe 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje itangwa ry’ubwenegihugu Nyarwanda kuri Iradukunda Grace Divine wamenyekanye nka DJ Ira mu kuvanga imiziki.
Dj Ira yahise asangiza akanyamuneza kadasanzwe mu magambo yashyize ku rubuga rwa X, ashimira Umukuru w’Igihugu n’inama y’Abaminisitiri.
Ati” Nishimiye ingingo ya gatanu (mu myanzuro y’Inama y’Amanisitiri), Wakoze cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ndashimira byimazegoyo Abaminisitiri bose”
DJ Ira yari yemerewe ubwenegihugu Nyarwanda na Perezida Paul Kagame mu biganiro yagiranye n’abaturage barenga ibihumbi 8,000, byabereye muri BK Arena, tariki ya 16 Werurwe 2025.
Icyo gihe DJ ari mu bafashe ijambo ashima uburyo abana b’abanyamahanga bahabwa amahirwe amwe n’abana b’u Rwanda, ndetse aboneraho kugeza icyifuzo cye cyo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ku Mukuru w’Igihugu.
Bakiri aho Perezida Kagame yahise amwemerera ko ubwenegihugu abuhawe, amusaba gukurikiza inzira ngenderwaho kugirango umuntu ahabwe iyo serivisi.
Bidatinze DJ Ira yashimye ko yahise atangira gufashwa kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda yari yemerewe n’Umukuru w’Igihugu, ndetse amushimira agira ati” Uwasaba yasaba Paul Kagame.”
Dj Ira ni umurundikazi wamenyekanye ubwo yageraga mu Rwanda agatangira umwuga wo kuvanga imiziki, yagiye agaragara mu birori n’ibitaramo bikomeye birimo Miss Rwanda zitandukanye, Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ahandi hatandukanye.