Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko indwara zitandura zirimo umutima na kanseri ari zo zisigaye zihitana abantu benshi mu Rwanda ku kigero 59%, mu gihe mu bihe byashize benshi baziraga indwara zandura zirimo SIDA na Malariya.
Ni ibyagarutsweho mu nama y’iminsi ibiri iri kubera mu Mujyi wa Kigali, yateguwe na Kaminuza y’Ubuvuzi ya Global Health Equity ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, iri kwiga ku bijyanye no guteza imbere imyigire y’ubuvuzi muri Afurika.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere yitabiriwe n’abarimu, abanyeshuri n’abaganga baturutse hirya no hino ku Mugabane wa Afurika, igamije kwiga ku buryo bwo guhanga udushya mu buvuzi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko hari byinshi byiza byakozwe kugira ngo imyigishirize y’ubuvuzi ijyanye n’igihe ihabwe umwihariko, ariko agaragaza ko abarwayi bakiri benshi hakenewe ubwiyongere bw’abakora ubuvuzi.
Yagaragaje kandi ko indwara zitandura kuri ubu ari zo ziri guhitana abantu benshi mu Rwanda zirimo indwara z’Umutima, Kanseri n’izindi, ku kigero cya 59% kivuye kuri 44% byariho mu 2016, mu gihe mu myaka yashize umubare munini w’abantu bicwaga n’indwara nka Malaria na SIDA.
Minisitiri Dr. Nsanzimana avuga ko izi ndwara ahanini ziterwa n’imihandagurikire y’imibereho, bityo hakenewe ko inzego zitandukanye z’ubuvuzi zikorana kugira ngo bagere ku baturage benshi bashoboka.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, muri Afurika, Dr Chikwe Ihekweazu, na we witabiriye iyi nama yavuze ko ari umwanya mwiza wo gutekereza uburyo umubare w’abaganga kuri uyu Mugabane wakwiyongera.
Imibare igaragaza ko ibihugu biri Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bifite 25% by’indwara zigaragara ku Isi yose, mu gihe bigifite 3% by’abaganga bashobora kuzivura.