Mu bice bitandukanye by’igihugu hatangiye ku mugaragaro ibikorwa by’Ingabo na Polisi y’Igihugu aho bari gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.
Ni ibikorwa byatangiye kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025, biri kubera hirya no hino mu turere twose tw’u Rwanda n’umujyi wa Kigali.
Mu karere ka Rulindo inzego z’umutekano n’abaturage bahuriye mu Murenge wa Ntarabana aho bacukuye umuyoboro w’amazi ufite kilometero 2.
Uyu muyoboro uje gukemura ibibazo by’amazi atageraga ku baturage batuye muri uyu Murenge, ndetse n’ahandi nko ku kigo nderabuzima cya Kinzuzi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice yasabye abaturage ba Rulindo gushima ubudasa bw’u Rwanda, aho ingabo na polisi bava ku rugamba bagafasha abaturage mu bikorwa by’iterambere.
Ati” Iyo bari aha ni uko tuba dufite umutekano. Nyuma y’umutekano turashimira Leta y’u Rwanda yemeye ko abasirikare bifatanya n’abaturage mu iterambere, ni ubudasa.”
Uretse muri aka karere ahandi nko mu mujyi wa Kigali, ingabo na polisi bahuriye n’abaturage mu murenge wa Niboyi, aho bari kubaka ikiraro cya Kajeki gihuza uyu Murenge n’uwa Kanombe.
Ni ikiraro cyari cyubatse mu buryo budakomeye ku buryo byateraga impungenge abagikoresha, ndetse muri iyi gahunda yose biteganyijwe ko hazubakwa ibiraro bigera ku icyenda mu gihugu hose.
Mu karere ka Burera inzego z’umutekano zatanze miliyoni 10 ku baturage 70 bibumbiye muri ‘Koperative Twiheshe Agaciro Cyanika’ azifashishwa mu bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi.
Mu karere ka Nyagatare, inzobere z’abaganga bo mu ngabo na polisi by’u Rwanda batanze serivisi zo kuvura indwara zitandukanye ku bitaro bya Gatunda.
Mu karere ka Nyanza ho inzego z’umutekano n’abaturage batangiye kubaka inzu eshanu zubatse mu buryo bwa ‘Two in one’ zizatuzwamo imiryango 10 itari ifite aho gutura.







