Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, zambitswe imidari yishimwe kubera uruhare rwazo mu kubungabunga amahoro no kurinda umutekano muri iki gihugu.
Ni umuhango wabaye ku wa gatatu, tariki ya 13 Gashyantare 2025, mu Kigo cya Loni, kiri mu murwa mukuru wa Juba.
Uyu muhango waranzwe n’akarasisi ka gisirikare, ndetse unasusurutswa n’itorero ry’ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya mbere, mu mbyino n’umuhamirizo biranga umuco Nyarwanda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo, Lt Gen Mohan Subramanian, ni we wayoboye uyu muhango, aho yashimiye u Rwanda ku bwitange bw’Ingabo zarwo mu bikorwa bya Loni, avuga ko zagize uruhare runini mu kubungabunga amahoro, ndetse ari inkingi ikomeye ya UNMISS.
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Brig Gen William Ryarasa, yashimiye izi ngabo z’u Rwanda zigize Batayo ya mbere, ku bikorwa by’indashyikirwa bakoze mu kubungabunga amahoro, harimo kurinda umutekano w’abaturage, ibigo, ndetse no gutanga ubufasha ku bakozi ba Loni.
Izi ngabo zagiye zigaragara mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage, birimo kuvura, gutanga ibikoresho by’ishuri ku bana, gukora ibikorwa by’isuku, gutera ibiti n’ibindi.
Lt Col Emmanuel Ntwali, ukuriye Batayo ya mbere, yavuze ko kwambikwa imidari ari ikimenyetso cy’ishimwe rikomeye, ndetse ko bibongerera imbaraga mu kazi kabo.
Yaboneyeho no gushimira ubuyobozi bwa UNMISS na Guverinoma ya Sudani y’Epfo ku mikoranire myiza, yabafashije gukora neza no kuzuza inshingano zabo zo kubungabunga amahoro.
Hashize imyaka 20 ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, kuri ubu u Rwanda nicyo gihugu gifite ingabo nyinshi muri ubu butumwa, aho zifite abagera ku 2500 n’abapolisi 400.


