Intore Masamba yongeye kwibutsa ko u Rwanda ari igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye bityo abarutuye batagomba kugira ubwoba, ndetse aboneraho gushimira Perezida Paul Kagame ukunda Abanyarwanda.
Ni ubutumwa yageneye abari bitabiriye igitaramo cy’itorero ‘Inyambwa’ bise ‘Inka’ cyabaye ku mugoroba wo ku wa gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025.
Ku musozo w’iki gitaramo, Rusagara uyobora Inyamibwa yakiriye ku rubyiniro abarimo Masamba n’abandi bahanzi biganjemo abaririmba gakondo, abashimira ko badahwema kubashyigikira.
Mu ijambo Masamba Intore yageneye abari bateraniye muri Camp Kigali, yabanje gushimira Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.
Ati” Tumaze iminsi tubivuga tubyongera ndagirango mumpere amashyi menshi cyane Perezida wa Repubulika, kandi tumwereke ko turi kumwe.”
Yongeye kwibutsa ko u Rwanda ari igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye hambere, bityo abarutuye batagomba guterwa ubwoba n’ibihe biri ku Isi, by’umwihariko bari kumwe n’Umuyobozi w’Igihugu.
Ati” Isi yose iri hano mu Rwanda ibyo idushakaho murabizi ariko yaba inzara yaba kubabara yaba gusonza, twarashonje bihagije ntacyo bazadukanga cyane cyane ko twizeye yuko umugoboka rugamba Ari hano.”
Masamba Intore yongeyeho ko urugendo u Rwanda rwanyuzemo kugirango rube uko ruri uyu munsi hari abandi babinyuzemo kandi nta kibi kibirimo, ndetse avuga ko abashaka kuruyenza uko bashatse batazihanganirwa.
Ati” Kubera amateka yacu, ubuhunzi, tukajya gushaka igihugu, tukakibona cyiza cyane, hari abandi nabo babigenje nk’uko natwe twabigenje kandi ntacyo bitwaye na gato. Ni cyo gituma abashaka kuduhora ibyo bishakiye turi hafi kandi twizeye yuko batazagira icyo badukora na kimwe. Urinzwe n’Intare nacyo aba na kimwe.”
Masamba yaboneyeho no gususurutsa a ibihumbi byari biteraniye muri Camp Kigali, mu ndirimbo zirimo ‘Umuderevu’, ‘Abasore twarutashye’, ‘Ibigwi by’Inkotanyi’, na ‘Ni sisi wenyewe’.
Uretse Masamba kandi Muyango na Angel na Pamella nabo basusurukije mu ndirimbo ‘Nyemerera mvunyishe’, bashimira Perezida Paul Kagame ukunda u Rwanda.