Massamba Intore uzwi cyane mu muziki Nyarwanda injyana ya Gakondo, yateguje album ya 12 agiye gusohora yise ‘Mbonezamakuza’, izaba igizwe n’indirimbo 24.
Ni album yateguje ko izajya hanze mu gihe cya vuba kitarenze icyumweru, ndetse ishobora kuzumvikanaho abandi bahanzi Nyarwanda biganjemo abaririmba injyana ya gakondo.
Biteganyijwe ko uyu muhanzi umaze imyaka irenga 40 mu muziki, ndetse aherutse gukorera igitaramo cyo kuyizihiza, azagira igihe cyo guhura n’abakunzi b’injyana ye akabasogongeza kuri iyi album nshya.
Massamba avuga ko ubwo azaba arangije ibikorwa bijyanye no ku murika album ye, azahita atangira gusubiramo indirimbo zigera ku 126 za Se umubyara, Sentore Athanase, yapfuye atarangije.
Masamba Intore yaherukaga gusohora album ya 11 yise ‘Wanyoye Inka’ mu mwaka wa 2021, yari igizwe n’indirimbo zirimo izo Se yasize n’izindi yagiye asubiramo zahimbwe n’abandi bahanzi bo ha mbere.