Umuryango Ushinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ritemewe ry’Intwaro nto muri Afurika (RECSA), uhangayikishijwe n’intwaro zirenga miliyoni 100 zitunzwe n’abaturage ndetse n’imitwe yitwaje intwaro hirya no hino muri Afurika, aho benshi bazikoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.
Ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe gushishikariza abantu gusubiza inzego zishinzwe umutekano intwaro baba bafite mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni umuhango wabereye mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi rya Gishari. Witabiriwe n’abakozi b’inzego z’umutekano barimo Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, NISS, RCS na RIB bose hamwe bakaba bagera kuri 40.
Umuyobozi Ushinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ry’Intwaro nto muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, CP (rtd) Vianney Nshimiyimana, yavuze ko u Rwanda atari ikirwa aho ibibera ahandi naho bishobora kuhagera,
Yavuze ko hari n’imitwe itunze izi ntwaro mu buryo butemewe ifite aho ihuriye n’u Rwanda irimo FLN, FDRL n’indi myinshi ijya inazikoresha mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari nayo mpamvu kurwanya intwaro zitunzwe mu buryo butemewe n’amategeko bikwiriye kurwanywa.
Ati “ Nubona hari umuntu utunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, jya umenya ko ari kwishyira mu mutekano muke, ari gushyira abaturanyi be mu mutekano muke, arashyira igihugu mu mutekano muke. Nibazisubize, yaba abatoragura amasasu, grenade n’izindi. Nibazisubize zisenywe buri wese abe ijisho rya mugenzi we.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu Rwanda iyo umuntu asabye gutunga imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko, abyemererwa kuko haherutse gushyirwaho amategeko abigenga. Yavuze ko hari ababisabye kandi banabyemerewe nubwo yirinze kugaragaza umubare wabo.


