sangiza abandi

Ishusho y’ubushomeri mu Rwanda rwa 2024

sangiza abandi

Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, kigaragaza ko mu mwaka wa 2024, ubushomeri mu Rwanda bwagabanutse ku kigero cya 5% mu cyaro na 4% mu Mujyi wa Kigali, aho muri miliyoni enye z’abaturage bagejeje imyaka yo gukora, abangana na 54.6% bafite akazi.

Ubushakashatsi bwa NISR bugaragaza ko mu Gihembwe cya Kane cya 2024, umubare munini w’abafite akazi bari abagabo bangana na 63.1%, naho abagore bakangana na 47.1%, bituma hazamo icyuho cya 16%, kivuye kuri 15.3%, cyariho mu Gihembwe cya Gatatu cya 2023.

Ni mu gihe imibare y’abashomeri igera ku 789,194 bingana na 14.7% y’abagejeje imyaka yo gukora, ariko uyu mubare waragabanutse kuko wavuye kuri 16.8% wari uriho mu 2023, bingana n’igabanuka rya 2.1%.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na RBA bagaragaza ko hakiri ikibazo cyo kwitinya mu bagore bumva batashobora imirimo runaka mu gihe abandi bazitirwa n’abo bashakanye, nk’uko bisobanurwa na Nibagwire Clarisse.

Ati “Ikintu kibitera, abadamu cyangwa abakobwa hariho ababa bari kwitinyatinya, cyangwa se nk’abadamu umugabo we akaba yamubuza gukora nk’ako kazi, wenda yakabonye, akaba yakubwira ati ‘icyo ushaka cyose nzakiguha'”.

Ku rundi ruhande urubyiruko ruvuga ko hari umuntu rukomangira ikigo runaka agasabwa ubunararibonye bw’igihe kirekire mu kazi, nyamara ari bwo akiva ku ntebe y’ishuri afite ubumenyi ariko ataragira uburambe.

Uwase Belisse yagize ati “Ubunararibonye bw’imyaka ibiri kandi ari bwo akirangiza kwiga, ukibaza ngo yabukurahe atarakoraho na rimwe, cyangwa se n’aho aboneye aho yakwimenyerereza umwuga, ugasanga ararangije bamuhaye nk’amezi atandatu, arayakoze ararangiye ariko nta kazi bamuhaye, kubera ko igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru baracyongereye imyaka 65, kugira ngo umuntu azajye kuyigeza ajye kuvamo ujye mu mwanya we ni igihe kirekire.”

Mu 2024, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gufasha urubyiruko kubona akazi, kurushishikariza kwihangira imirimo cyanes cyane ishingiye ku ikoranabuhanga, gutangiza imishinga mito ndetse bakayishyigikirwamo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, avuga ko Leta ikomeje gahunda yo gufasha urubyiruko guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, ariko akarusaba kugira uruhare mu kubyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho.

Custom comment form