sangiza abandi

Israel Mbonyi agiye kongera gutaramira abakunzi be kuri Noheli.

sangiza abandi

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yemeje ko azataramira muri BK Arena mu gitaramo yise ‘Icyambu 3’ azakora kuri Noheli, tariki ya 25 Ukwakira 2024.

Israel Mbonyi yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, ararikira abakunzi be kuzitabira ku bwinshi igitaramo ‘Icyambu 3’ asanzwe akora kuri Noheli.

Yagize ati” Tariki 25 Ukwakira, kuri Noheli, Igitaramo Icyambu gatatu kigiye kugaruka, ntimuzabure.”

Mu minsi yashize Israel Mbonyi akaba ari nawe muhanzi ufite abamukurikira benshi ku rubuga rwa Youtube mu Rwanda, yari yaciye amarenga abaza abakunzi be niba bamwiteguye mu gitaramo ‘Icyambu gatatu’.

Ibi bitaramo Israel Mbonyi yabitangiye mu mwaka wa 2022, aho yanditse amateka yo kuzuza inyubako ya BK Arena, yongera gukora igitaramo nk’iki muri 2023 nabwo kitabiriwe n’imbaga nyamwinshi. 

Ni igitaramo kije gikurikira ibindi amaze iminsi akorera mu bihugu bitandukanye birimo Uganda na Kenya ndetse akaba ateganya gukora n’bindi muri Afurika y’Epfo na Tanzania, ku itariki ya 2 n’iya 3 Ugushyingo 2024.

Custom comment form

Amakuru Aheruka