Amatike yo kwinjira mu gitaramo umuhanzikazi Tems, azakorera muri BK Arena, tariki ya 22 Werurwe 2025, yamaze kujya hanze, aho itike ya make ari ibihumbi 15 Frw.
Iki gitaramo kiri mu murongo w’ibyo uyu muhanzikazi ufite inkomoko yo muri Nigeria, amaze iminsi akorera mu Burayi, yise ‘Born in the Wild’.
Amatike yo kwinjira ni ibihumbi 15 Frw mu myanya yo hejuru (Upper Bowel), ibihumbi 25 Frw ku bazicara mu gice cyo hasi (Floor), ibihumbi 40 Frw ku mwanya yo kwicara yo hasi (Lower Bowel), ibihumbi 50 Frw ku myanya yo kwicara yo hasi imbere (Lower Bowel Premium) n’ibihumbi 75 Frw ku mwanya y’icyubahiro (VIP).
Abanya-Kigali batandukanye baganiriye na Umunota, bagaragaje ko bishimiye kuzataramirwa n’uyu muhanzikazi uri mu bagezweho muri Afurika no hanze yayo.
Umturage wo mu Karere ka Gasabo utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Nzishimira kubona Tems aririmba imbonankubone, kuko uriya muhanzi afite ijwi rirenze, uzaba ari umugoroba w’amateka.”
Undi na we utuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Iyi minsi ndi kuyibarira ku ntoki, kuva namenya ko azaza mu Rwanda, ndi kumva indirimbo ze buri munsi. Ndabizi neza ko kiriya gitaramo kizaba kiryoshye.”
Uru rubyiruko rwagaragaje ko ibiciro byo kujya mu gitaramo cya Tems bidakanganye rugereranyije n’ibindi bikunze kubera mu Mujyi wa Kigali.
Umwe ati “Ni bwo batuzaniye igitaramo tugasanga amafaranga ahwanye n’umuhanzi baduteguriye. Ibi biciro buri wese azabyisangamo, bizatuma benshi tubasha kujyayo.”
Tems witegura gutaramira mu Rwanda yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagram avuga ko yiteguye kuririmbira Abanyarwanda, ati “Turabonana vuba cyane abo mu Rwanda.”