Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stade ya Huye igiye kongera kuvugururwa, ikazamurirwa urwego, mu gukomeza kuryohereza abakunzi b’umupira w’amaguru.
Itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko imirimo yo gusana Stade ya Huye izatangira nyuma ya tariki ya 10 Werurwe 2025.
Imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye izagirwamo uruhare na FERWAFA, Minisitiri ya Siporo n’Ikigo gishinzwe Imyubakire mu Rwanda, Rwanda Housing Authority.
FERWAFA yatangaje ko iyi mirimo itazagira ingaruka ku ngengabihe y’imikino yagombaga kuzahabera, irimo iya Rwanda Premier League.
Iyi stade ni yo amakipe ya Mukura VS yo mu Karere ka Huye na Amagaju FC yo muri Nyamagabe asanzwe yakirira imikino yo mu rugo.
Biteganyijwe ko iyi stade izatangira kuvugururwa nyuma yo kwakira imikino ikomeye irimo uwo Amagaju FC azakiramo Rayon Sports n’uzahuza Mukura VS na APR FC.
Stade ya Huye yatashywe bwa mbere tariki ya 9 Mutarama 2016. Muri uwo mwaka kandi yakiriye irushanwa rya CHAN 2016, n’indi mikino yaba iyi mbere mu gihugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga.