sangiza abandi

Iya 9 Mata 1994: Ubwicanyi bwakajije umurego mu ma Kiliziya ahari hizewe amakiriro

sangiza abandi

Tariki ya 9 Mata 1994, Abatutsi bakomeje kwicwa hirya no hino mu Gihugu, ndetse kuri uyu munsi nibwo ingabo z’Abafaransa zaje mucyo bise ‘Opération Amaryllis’, aho zaratereranye Abatutsi ngo bicwe n’umwanzi ariwe Interahamwe n’Igisirikare cya Habyarimana.

Iyi ‘Operation Amaryllis’ yatangiye tariki ya 9 Mata 1994, igeza tariki ya 12 Mata 1994, icyo yari igamije byari ugucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda, mu gihe ubwicanyi bwakorerwa Abatutsi bwari bumaze gufata intera.

Ingabo z’Abafaransa muri iyo minsi yose zararebereraga ubwicanyi bwari buri gukorerwa Abatutsi nyamara ntizatabara cyangwa ngo zibuhagarike, by’umwihariko mu nzira berekeza ku kibuga cy’indege cya Kanombe, hari Abatutsi benshi bari bagiye bihisha mu modoka z’Abafaransa, bagera kuri za Bariyeri bagakurwamo bakicirwa imbere y’Abafaransa, ntibagira icyo babikoraho.

Uretse nibi kandi hari n’Imiryango yari yarashakanyemo Umufaransa n’Umunyarwanda, basabye ko abo Bafaransa batwara abagore n’abana babo, barabyanga, ndetse abanze gutandukana n’imiryango yabo bemeza ko bazabasiga, kandi abenshi barishwe.

Nyamara aba Bafaransa batereranye Abatutsi bicwaga, batanze ubuhungiro kuri Agatha Kanziga wari umugore wa Perezida Habyarimana n’umuryango we, batanga ubuhungiro kuri Felicien Kabuga na Ferdinand Nahimana bari mu bashinze RTLM yakoreshejwe mu kwamamaza ikorwa rya Jenoside.

Kuri iyi tariki kandi, Interahamwe n’abasirikare ba Habyarimana bishe Abatutsi bagera kuri 500 bari barahungiye kuri paruwasi ya Kiliziya Gatolika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo, ndetse umwihariko waha n’uko ubu bwicanyi bwakorewe mu maso y’ingabo za Loni.

Ubu bwicanyi bw’indengakamere bwakomereje no muri Segiteri Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, aha hishwe abari hagati ya 500 na 800, barimo n’abari bahungiye mu kuri paruwasi ya Zaza muri Kibungo

Mu handi hakorewe ubwicanyi bwatangiye kuri uyu munsi ni muri Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, Nyamagumba muri Komine Mabanza muri perefegitura ya Kibuye, aha hombi haje kwicwa abasaga 1200.

Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Ababatisita rwa Rusiza muri Kabumba, hicwa abari bahungiye muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, ndetse no muri Maternite ya Nyundo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Ahandi hiciwe Abatutsi urwagashinyaguro ni muri Komini Cyabingo na Busengo, aho Interahamwe zamaraga kubica zikabaca ibiganza zikaza kuri kaburimbo zibifashe mu ntoki bakomeza bajya kwica n’abandi ahandi.

Tariki ya 9 Mata hishwe Abatutsi benshi mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko abenshi bishwe bahunga abandi basangwa aho bari bahungiye higanjemo mu nsengero kuko ariho bari bizeye amakiriro.

Custom comment form

Amakuru Aheruka