sangiza abandi

Joe L Barnes wamamaye mu ndirimbo ziramya Imana agiye gutaramira i Kigali

sangiza abandi

Umunyamerika Joe L Barnes uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itsinda ‘Maverick City Music’, ategerejwe mu gitaramo i Kigali, aho azifatanya n’umuhanzi Limoblaze wo muri Nigeria.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Promises’ na ‘Good Shepherd’, azataramira i Kigali, tariki ya 23 Gashyantare 2025, mu gitaramo cyateguwe n’Itorero rya CLA (Christian Life Assembly Church), riherereye Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

Joe L Barner ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akunze kuba ayoboye Itsinda rya Maverick City mu gihe cyo kuramya.

Amakuru dukesha The New Times ni uko uyu muhanzi ubwo azataramira mu Rwanda azaba ari kumwe n’Umunya-Nigeria, Limoblaze ndetse byitezwe ko bazava mu gihugu bakoranye indirimbo yiyongera kuri ‘No Greater Love’ bafitanye.

Iki gitaramo kizabera mu rusengero rwa CLA rufite imyanya igera ku 15,000. Amatike yo kwinjira ni ibihumbi 10 Frw n’ibihumbi 20 Frw ku bazagurira amatike ku muryango.

Custom comment form