Umuhanzi w’icyamamare ku Isi, wanditse izina mu kuririmba injyana ya R&B, John Legend azataramira i Kigali, tariki ya 21 Gashyantare 2025, mu gitaramo cya ‘Move Afrika’.
Ni amakuru yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2024.
John Legend yatumiwe mu gitaramo cya Move Afrika kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko iheruka yabaye tariki ya 7 Ukuboza 2023, yari yatumiwemo Umuraperi ufite izina rikomeye muri Amerika, Kendrick Lamar.
John Legend w’imyaka 46, ni umuhanzi w’icyamamare ukundwa na benshi kubera ijwi rye ryiza mu kuririmba injyana ya R&B, ndetse sibyo gusa kuko ni n’umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi, ndetse n’umukorerabushake.
Yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2004, ubwo yasohoraga album ye ya mbere yitwa “Get Lifted,” yatumye ahabwa ibihembo bitandukanye, birimo Grammy.
Mu mwaka wa 2013, John Legend yakoze indirimbo ‘All Of Me’ yahimbiye umugore, ikaba iri mu zamwubakiye amateka mu rugendo rw’umuziki, kuko yarebwe na Miliyari zirenga ebyiri ku rubuga rwa Youtube.
Legend yanditse indirimbo nyinshi ziganjemo iz’urukundo no kurengera uburenganzira bwa muntu. Mu 2018 yabaye umuhanzi wa mbere w’umwirabura wahawe igihembo cya EGOT (Emmy, Grammy, Oscar, na Tony), bituma akomeza kuba ikirangirire mu ruganda rw’umuziki.