sangiza abandi

John Legend yaciye amazimwe ku mpamvu atasubitse igitaramo i Kigali

sangiza abandi

Umuhanzi w’ikirangirire mu njyana ya R&B, John Legend yaciye amazimwe y’impamvu yatumye adasubika igitaramo yagombaga gukorera mu Rwanda, nyuma y’abamusabaga guhagarika iki gitaramo, kubera ibibazo by’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Karere.

John Legend yageze mu Rwanda, mu gitondo cyo ku wa 21 Gashyantare 2025, ari kumwe n’umugore we Chriss Teigen, ndetse kuri uwo mugoroba ataramira Abanyarwanda, mu nyubako ya BK Arena, mu gitaramo cya Move Afrika, gitegurwa n’Umuryango wa Global Citizen.

Mu minsi itatu ishyira iki gitaramo, Umuryango urengera Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Foundation wari wanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zawo usaba John Legend “guhagarika igitaramo cya Move Afrika kizabera i Kigali.”

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na BBC Africa, nyuma yo gutaramira Abanyarwanda, yatangaje ko yari afite amakuru y’ibiri kuba mu Karere, ndetse nubwo hari abamusabye gusubika igitaramo atabikoze kuberako yahisemo kudahuza Politiki n’umuziki.

Ati” Ndabizi ibiri kuba, ndetse narabimenya abampamagariraga gusubika iki gitaramo, gusa nizera ko ubutumwa bwa Move Afrika bukomeye. Sinifuzaga guharika ubu butumwa kubera ko ntemeranya n’ibintu byose.”

Uyu muhanzi yakomeje agaragaza ko abaturage b’u Rwanda n’abandi bose batagomba gushyirwa mu kato kubera ko hari ibyo abantu batumvikanaho n’ubuyobozi bwabo.

Ati” Ni ikintu gikomeye kuzana ubukerarugendo mpuzamahanga mu Rwanda, no mu bindi bihugu biri kuri uyu mugabane. Ntabwo ntekereza ko tugomba guhana abaturage b’u Rwanda cyangwa abaturage bo mu bindi bihugu mu gihe utemeranyije n’Abayobozi babo.”

Mu mpera za Mutarama 2025, ubwo huburaga imirwano yahuje ihuriro ry’igisirikare cya Congo, FARDC n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa RDC, iki gihugu cyageretse ibi bibazo ku Rwanda, kirushinja imbere y’amahanga kugira uruhare muri iyi ntambara.

U Rwanda mu bihe bitandukanye rwagiye ruhakana ibyo rushinjwa na RDC, ndetse rugaragaza ko intandaro y’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, ari ubuyobozi bw’iki gihugu bwananiwe gukemura ikibazo cya M23 imyaka myinshi ishize.

U Rwanda kandi rwakomeje kugaragaza ko ruhangayikishijwe n’ubutumwa budafite aho buhuriye n’ukuri bwatangajwe n’impande zitandukanye ku bibazo biri muri RDC, ndetse u Rwanda rwasabye amahanga kutabogama kuri iki kibazo ahubwo bakagira uruhare mu gushyigikira ibiganiro byo kugarura amahoro n’umutekano mu Karere.

Custom comment form