Umuhanzi w’umunya-Uganda, Jose Chameleone, yageze i Kigali, aho yitegura gukorera igitaramo gikomeye kizaba ku cyumweru, tariki 25 Gicurasi, muri Kigali Universe.
Jose Chameleone yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi 2025.
Igitaramo Jose Chameleone azakorera i Kigali gitegerejwe n’abantu benshi, cyane ko aricyo cya mbere agiye kongera gukora nyuma y’uko avuye kwivuriza indwara ikomeye y’impyiko izwi nka ‘acute pancreatitis’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Jose Chameleone, uzwi cyane mu njyana ya Afrobeat, yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2018. Kuri iyi nshuro, yageze mu Rwanda rwihishwa itangazamakuru ritabizi, gusa yakiriwe n’abantu bake barimo abafana n’abamufasha mu myiteguro y’igitaramo.
Mu bamwakiriye harimo umuhanzi akaba n’umuvangamiziki, DJ Pius, banafitanye indirimbo yakunzwe yitwa “Agatako.”
Mbere gato y’uko Chameleone ahagera, Umunyarwandakazi Teta Sandra, uzwi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda no muri Uganda, ndetse akaba n’umugore wa Weasel, murumuna w’uyu muhanzi, nawe yari yagaragaye ku kibuga cy’indege ari kumwe n’abana be.
Igitaramo “Chameleone Live in Kigali” kizatangira saa 6:00 PM kugeza saa munani z’ijoro 2:00 AM. Amatike ya rusange ni ibihumbi 15,000 Frw, iyo hagati ni 20,000 Frw naho iy’icyubahiro ni 40,000 Frw, ameza ya VIP y’abantu batandatu ni ibihumbi 300,000 Frw.
Jose Chameleone, witwa Joseph Mayanja, yavukiye muri Uganda mu 1979. Yatangiye umuziki nk’umu-DJ muri Missouri Night Club i Kampala, atangira kuririmba muri Kenya mu 1998. Indirimbo ye ya mbere yari “Bageya” akaba ari nayo yamuhesheje izina rikomeye mu Karere.
Afite album zitandukanye zirimo iya mbere yise ‘Mama Mia’ yasohotse mu 2000, ndetse yakurikiwe n’izindi nyinshi zirimo Kipepeo, Shida Za Dunia, Valu Valu, Bayuda, Badilisha, Sweet Banana, na Champion. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Tatizo,” “Nkwagala Nyo,” “Jamila,”n’izindi