Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriye intumwa z’ishyaka rya MRC, riyobowe na Franck Diongo, zaturutse mu bihugu bitandukanye, birimo u Bubiligi, Canada, Ubuholandi, Ubudage, na Suwede.
Joseph Kabila yakiriye izi ntumwa ku wa mbere, tariki ya 2 Kamena 2025, mu rugo rwe ruherereye i Kinyogote muri Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Izi ntumwa zihagarariye Ishyaka Radical Movement for Change (MRC), riyobowe na Franck Diongo, umwe mu bakomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi.
Iyi nama ibaye ikurikira izindi Joseph Kabila amaze iminsi agirana n’abayobozi mu nzego zitandukanye, harimo abayobozi b’ihuriro rya AFC/M23, abayobozi b’imiryango gakondo ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero bose baherereye mu mujyi wa Goma.
Joseph Kabila ugeze mu mujyi wa Goma vuba nyuma y’imyaka isaga itandatu atahakandagira, yagiranye ibiganiro na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, barimo Moïse Katumbi.
Abasesenguzi bavuga ko iyi nama zishobora kuba ikimenyetso cyo kwihuza kw’abayobozi b’ishyaka rya MRC nirya Joseph Kabila, mu rwego rwo gukomeza kurwanya ubuyobozi bwa Felix Tshisekedi nubwo bo babyise guharanira kugarura amahoro muri RDC.


