Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagiranye ibiganiro bya mbere n’Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, byabereye mu Mujyi wa Goma, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, Corneille Nangaa yifashishije urubuga rwa X yatangaje ko hari “inama y’akazi nziza cyane yaberaga i Goma hagati ya AFC/M23 na Joseph Kabila Kabange.”
Nangaa yakomeje avuga ko ibiganiro byabo byibanze ku “gutanga ibitekerezo no kungurana inama ku buryo hashyirwaho amahoro arambye, ubumwe bw’igihugu no kubana mu mahoro ya nyayo.”
Ibi biganiro bibaye nyuma y’iminsi itatu Kabila asubiye i Goma, aho yari amaze imyaka itandatu mu buhungiro.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu butumwa bwe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yemeje ko Kabila yaganiriye n’abayobozi ba AFC/M23 ndetse amwita “Perezida w’Icyubahiro”.
Ku wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi ni bwo Ihuriro AFC/M23 ryemeje ko Kabila ari mu Mujyi wa Goma, ndetse umuyobozi w’uyu mutwe, Corneille Nangaa, yagize ati “Kugaruka kwa Kabila mu gihugu ni ikimenyetso cyiza. Yafashe icyemezo gikwiye, aho guhera mu buhungiro bitari ngombwa.”
Kabila yageze i Goma nyuma y’ikiganiro yatanze cyagarukaga ku buyobozi bwa Perezida FĂ©lix Tshisekedi, amushinje ibibazo birimo guhubuka, kubeshya, akarengane, ivangura rishingiye ku moko n’akarere no kudahana abakoze ibyaha, byose bigira uruhare mu gusenyuka k’ubumwe bw’igihugu no kurushaho gutuma RDC ihungabana.
Kabila, w’imyaka 53, yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ubwo yavaga ku butegetsi asimbuwe na Perezida Tshisekedi. Icyo gihe aza guhunga aho yagiye mu bihugu birimo na Afurika y’Epfo aho yagiye gukomereza amasomo.
Kabila ashinja Tshisekedi kutubahiriza amasezerano bari bagiranye mbere yo kujya ku butegetsi, ku rundi ruhande, Tshisekedi na we akamushinja gushyigikira AFC/M23.