Ubuyobozi bwa ‘Ma Africa’ buri gutegura Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ bwemeje ko Umuraperi K8 Kavuyo yiyongereye mu bandi bazasusurutsa abakunzi ba Hip hop, tariki ya 10 Mutarama 2025, muri Camp Kigali.
Ni amakuru ubuyobozi bwa ‘Ma Africa’ bwemereye UMUNOTA kuri uyu wa kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025.
K8 Kavuyo asanzwe ari mu baraperi bafite impano mu Rwanda, ndetse izina rye riri mu yubashywe cyane mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda.
Yamenyekanye cyane mu myaka yo hambere mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ijambo nyamukuru” yifashishijemo The Ben, “Asa na bike”, “Afande” na “Hood inyumve” na “Ndi uw’i Kigali” yahuriyemo na Meddy na The Ben.
Yashyizwe ku rutonde rw’abaraperi bazaririmba mu Gitaramo Icyumba cya Rap nyuma yo kwifashishwa na The Ben mu gitaramo yise ‘The New Year Groove & Album Launch’, cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.
Icyumba cya Rap ni gitaramo cyitezweho guhuriza hamwe abaraperi n’abakunzi b’injyana na Hip hop mu Rwanda. Cyimuriwe tariki ya 10 Mutarama 2025, muri Kigali Conference and Exhbition Village [ahazwi nka Camp Kigali], gikuwe muri Canal Olympia aho cyagombaga kubera tariki ya 27 Ukuboza 2024, kikaza gusubikwa kubera imvura nyinshi yaguye.
Amakuru atugeraho ni uko K8 yari yaratekerejwe mbere mu bazatarama mu ‘Icyumba cya Rap’, ariko bihurirana n’uko yari afite urugendo hanze y’igihugu.
K8 Kavuyo yabaye umuraperi wa 14 uzaririmba mu gitaramo Icyumba cya Rap. Yiyongereye kuri Diplomate, P Fla, Riderman, Bull Dogg, Fireman, Jay C, Danny Nanone, Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeotrap, Green P na Logan Joe.
Abakunzi b’injyana ya Hip hop n’abari hanze y’Igihugu ntabwo birengagijwe na bo kuko bashyiriweho uburyo bashobora gukurikira igitaramo Icyumba cya Rap banyuze ku rubuga rwitwa ‘Irebero.com’.