sangiza abandi

Kamonyi: Impanuka y’ikamyo yakomerekeyemo umushoferi

sangiza abandi

Ikamyo itwaye isukari yakoreye impanuka mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, umushoferi wayo arakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025, ahagana saa Kumi n’Ebyiri.

Ikamyo yakoze impanuka yari itwaye isukari mu rugendo rwavaga muri Tanzania, anyura mu Mujyi wa Kigali agana mu Karere ka Rusizi. Yaguye igeze ahitwa mu Basomari i Musambira.

Abaturage baganiriye na Umunota bavuze ko ishobora kuba yabuze feri, bigatuma igwa ikabiranduka hafi y’umuhanda. Iyi kamyo yaguye amapine yayo ajya hejuru ariko abari bayirimo bavuyemo ari bazima.

Uwitwa Jean Paul yavuze ko uwakoze impanuka basanzwe bakorana ndetse yagumye aho impanuka yabereye kugira ngo yite kuri mugenzi we.

Yagize ati “Nahagumye kugira ngo ntabe yahura n’ikibazo cy’umutekano muke cyangwa bagire ibyo bamutwara.’’

Yavuze ko hari abamutwaye ibyangombwa birimo pasiporo na telefoni.

Umushoferi wari utwaye imodoka yavugaga ko nta kibazo afite ariko yajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho, hanarebwe ko nta kibazo gikomeye nko kuviramo imbere yaba yagize.

Niyobuhungiro Michel wabonye iyi mpanuka agana mu kazi, yavuze ko iyo modoka ishobora kuba yabuze feri bituma inanirwa gukata.
Yakomeje avuga ko agace impanuka yabereyemo gakunze kuberamo impanuka zitewe n’ibinyabiziga bitandukanye.

Polisi y’u Rwanda ihora isaba abakoresha umuhanda kwitwara neza, kubahiriza amategeko yawo no kwigengesera mu kwirinda ibyago bashobora guhurira na byo mu muhanda.

Impanuka yabereye i Musambira nyuma y’iya bisi itwara abagenzi iheruka kubera mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, yahitanye abantu 20, abandi bagakomereka, ku wa 11 Gashyantare 2025.

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iyi mpanuka ya bisi nini ya Sosiyete International Express, yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Mujyi wa Musanze, yari itwaye abagenzi 52.

Custom comment form