Inteko Rusange ya Sena yemeje Kayinamura Ulrich ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, nyuma y’isuzuma yakorewe bagasanga afite ubumenyi, ubushobobozi, ubunararibonye bizamufasha kuzuza inshingano ze.
Iyi nama rusanjye ya Sena yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Ukwakira 2024, yemeje abandi bayobozi barimo Munyangaju Aurore Mimosa nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg na Uwase Patricie nk’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiative (RCI).
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Ukwakira 2024, yashyize Ulrich Kayinamura ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Agaciro Development Fund, asimbuye Mutesi Rusagara wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi muri Guverinoma nshya.
Kayinamura yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri BK Capital, akaba yarabaye umuyobozi muri Banki Nyafurika ya Southbridge Group, aba Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubugenzuzi bw’inguzanyo muri BPR Bank, ndetse aba Senior Investment Analyst mu kigega BDF.
Kayinamura afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Business Administration yakuye muri Kaminuza ya Groningen mu Buholandi, n’ndetse afite inararibonye mu bijyanye n’ishoramari ry’imyaka irenga 15.



