Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), kubufatanye n’abafatanyabikorwa Heifer Rwanda na Hello Tractor, batangije kumugaragaro Ikigo gifasha abahinzi gukoresha imashini zihinga na serivisi zazo mu karere ka Kayonza (Kayonza Mechanization Hub).
Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane, tariki ya 14 Ugushyingo 2024, cyashyizweho mu rwego rwo gufasha abahinzi bato guhinga ku buso bunini mu gihe gito, hagamijwe kongera umusaruro n’agaciro kawo.
Iki kigo kizafasha abahinzi bo mu bice bitandukanye by’Iguhugu n’aka Karere, kubona imashini zihinga ubutaka bunini kandi mu buryo bwihuse, ndetse n’amahugurwa mu kuzikoresha.
U Rwanda rubaye urwa kane rwakiriye ikigo gifasha abahinzi guhinga bakoresheje imashini nyuma ya Nigeria, Kenya, na Uganda.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Heifer Rwanda, Verena Ruzibuka yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu gushyigikira abahinzi, atangaza ko Heifer Rwanda izakomeza kongera ibigo nk’ibi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Kayonza, Harelimana Jean Damascene, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa bose, avuga ko Mechanization Hub izafasha abahinzi bakeneye imashini z’ihinga n’ubushobozi mu kongera umusaruro no guhingira igihe.
Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RAB, Dr Solange Uwituze nawe yaboneyeho gusaba abahinzi kwitabira gukoresha imashini zihinga begerejwe kubera ko zihutisha ubuhinzi zikanatuma haboneka umusaruro mwiza.
Bamwe mu bahinzi batangiye gukoresha imashini mu buhinzi nabo bagaragaje ko zabakuye mu bihombo byo gutakaza amafaranga menshi bakoresha amasuka, ndetse kuri ubu umusaruro ukaba wariyongereye.