Umuhanzi Kenny Sol yamaze gutangaza ku mugaragaro ko yatandukanye na label ya 1:55 AM, ndetse ashyira hanze indirimbo ya nyuma bafatanyije yitwa ‘Deja Vu’.
Ni mu itangazo uyu muhanzi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ku wa 2 Kamena 2025, rivuga ko impande zombi zitandukanye mu bwumbikane.
Rigira riti” Twamaze kumvikana mu mahoro ko buri ruhande rugiye gukomeza inzira yarwo y’ubuhanzi. Turashimira urugendo twagiranye n’umuziki twahuriyemo, kandi twifurizanya amahirwe n’imigisha mu byo buri wese azakora imbere.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko nk’igikorwa cyo kwishimira ibyagezweho, bahise bashyira hanze indirimbo yabo ya nyuma bakoze bafatanyije yitwa “DEJAVU”, iri kuboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.
Kenny Sol wasezeye muri 1:55AM yayigezemo mu 2024, akaba adi umuhanzi wa kabiri utandukanye nayo nyuma ya Ross Kana, na Element Eleeh bivugwa ko ari kugana ku musozo w’amasezerano bafitanye ariko adafite gahunda yo kuyongera.
Ni nyuma kandi y’uko iyi label iherutse gushyira hanze itangazo rivuga ko igiye gukora impinduka mu bahanzi bakoranaga, ibi abakunzi ba muzika Nyarwanda bakomeje gutegereza kureba icyerekezo gishya cyaho bigana.
