Kevin Kade uri mu bahanzi bakunzwe kandi bagezweho mu Rwanda agiye gutangirira i Dubai ibitaramo bye bizazenguruka mu bihugu bitandukanye.
Uyu muhanzi yamaze gutumirwa gutaramira Abanyarwanda batuye n’abakorera i Dubai ku ya 9 Ugushyingo 2024.
Mu kiganiro Kevin Kade yagiranye na IGIHE yavuze ko ari imiryango y’ibitaramo ateganya hanze ikomeje gufunguka.
Ati “Ngiye gutaramira i Dubai ariko ni imiryango yanjye ifungutse. Ndateganya gukomeza ibitaramo binini mu bihugu binyuranye ntekereza ko mu bihe bizaza abakunzi banjye bazagenda babimenya kuko hari abo turi mu biganiro.”
Yakomeje avuga k’uburyo ahagaze mu muziki uyu munsi ari umusaruro wo kwihangana no gukora cyane yagize kuva mu 2019 ubwo yawinjiragamo bwa mbere. Yahereye ku ndirimbo ‘Sophia’ ndetse akomeza kumenyekano mu zindi nka Munda, Jugumila, Sikosa n’izindi.
