sangiza abandi

Kicukiro: Hatewe ibiti 1000 by’imbuto zitandukanye muri gahunda y’ibiti bitanu igamije kurandura imirire mibi

sangiza abandi

Minisitiri W’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Cyubahiro Bagabe Mark yifatanyije n’abaturage ba Kicukiro, mu gutera ibiti 1,000 by’imbuto, muri gahunda y’ibiti bitanu kuri buri rugo, igamije kurandura imirire mibi no guteza imbere ubuhinzi.

Ni igikorwa cyabereye mu muganda rusanjye usoza ukwezi ku Gushyingo, wabaye ku wa gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024.

Uyu muganda wabereye ku ishuri rya GS Ayarya, riherereye mu Murenge wa Masaka, witabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Cyubahiro Bagabe Mark, n’Abafatanyabikorwa mu buhinzi n’abaturage, mu gutera ibiti 1000, birimo, avoka, amapera, imyembe, indimu n’amaronji.

Minisitiri Bagabe Mark yabwiye abaturage ko gahunda yo gutera ibiti kuri buri rugo igamije kurandura imirire mibi no guteza imbere ubuhinzi.

Ati” Dufite gahunda twise ‘Ibiti bitanu kuri buri rugo.’ Turifuza ko buri muturage agira ibiti by’imbuto birimo umwembe, avoka, indimu, icunga, ndetse n’ipapayi. Ni gahunda igamije kurandura imirire mibi no guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku mbuto.”

Minisitiri Bagabe yagaragarije abaturage ko iyi gahunda izaha akazi urubyiruko, aho ahenshi hazajya haterwa ibiti, icyo gikorwa kizajya kigirwamo uruhare n’urubyiruko.

Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa bisaga miliyoni 6 n’ibihumbi 400, bizaterwa mu myaka itanu, mu turere 11 tugize igihugu.

Custom comment form