sangiza abandi

Umushoferi n’umugore w’imyaka 51 bafatanywe urumogi i Kigali

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge ryafashe abantu babiri bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza urumogi.

Abakekwaho ibi bikorwa bafatiwe mu mujyi wa Kigali, mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 2 Gicurasi 2025.

Abafashwe barimo umushoferi w’imyaka 45 wari utwaye imodoka ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’umugore yari aruzaniye w’imyaka 51.

Uyu mushoferi yafatanywe ibilo 37 by’urumogi rupfunyitse mu mashashi yari yahishe mu mudoka, yemerera polisi ko yari arukuye muri Congo aruzaniye uwo mugore i Kigali.

Uyu mugore nawe yaje gusanganwa ibindi bilo 6,5 iwe mu rugo ruri i Nyakabanda, ndetse ari ubucuruzi asanzwe akora yigeze no gufungirwa igihe cy’imyaka irindwi.

Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yatangaje ko aba bafashwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Polisi y’u Rwanda yaboneye kuburira abantu bishora mu byaha by’umwihariko ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byambukiranya imipaka ko bihanirwa n’amategeko.

Itegeko itegeko Nº68/2018, ingingo ya 263 rivuga ko icyaha cyo kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge gihanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni mirongo 30 ku biyobyabwenge bihambaye.

Custom comment form

Amakuru Aheruka