sangiza abandi

Kigali: Abarenga 700 bamaze kwimurwa mu manegeka

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali watangiye kwimura abantu batuye mu manegeka ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga muri iki gihe cy’imvura nyinshi, aho kuri ubu hamaze kwimurwa imiryango irenga 700.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, ubwo yari mu Kiganiro Ignite Show, yavuze ko Akarere ka Gasabo n’aka Nyarugenge ari two twibasiwe cyane n’ibiza byakomotse ku mvura nyinshi.

Yashimangiye ko nyuma y’uko Meteo Rwanda itangaje ko iyi mvura ishobora gukomeza kwiyongera, Umujyi wa Kigali watangiye kwimura abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Akarere ka Gasabo n’Akarere ka Nyarugenge ni bo bafite ahantu henshi hari abantu navuga ko batuye ahashyira ubuzima mu kaga. Turimo kugerageza kwimura b’abantu tuvuga ngo iyi mvura y’itumba ikomeje kugwa, hari igihe twakongera kugira ubuzima bw’abantu tubura.”

Imibare igaragaza ko Akarere ka Gasabo ariko gafite imirenge myinshi ifite abantu bagomba kwimurwa, kagakurikirwa na Nyarugenge na Kicukiro bake.

Ati “Muri Nyarugenge himuwe abantu bose hamwe 385, bari mu Murenge wa Kigali ni ho hari abantu benshi, tukagira abari muri Gitega, abari muri Nyamirambo na Mageragere harimo bakeya. Muri Gasabo ni ho dufite abantu benshi, hari abagombaga kwimurwa mu mirenge 10, bose hamwe ni imiryango 505. Hamaze kwimuka abagera kuri 312, uyu munsi igikorwa cyo gukomeza kubimura kirakomeje. Kicukiro ho hagombaga kwimuka abantu 35.”

Abimuwe ni abatuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, nk’abantu bari mu nzu imvura yamaze gutangira gusatura, abatuye munsi y’imikingo yakira amazi menshi, cyangwa abatuye munsi y’inzu yasadutse cyangwa afite ibipangu byamaze gusaduka ku buryo iguye yatwara n’uwo hepfo ye n’abandi begereye ruhurura ziteye inkeke.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura nyinshi izagwa mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengeruzuba, ikaba ishobora guteza imyuzure by’umwihariko mu bishanga no mu bibaya, igateza inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye.

Mu 2024, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, MINEMA, yatangaje ko u Rwanda rwahuye n’ibiza byateje isenyuka ry’inzu zisaga 1620, ndetse n’imihanda n’ibiraro hirya no hino mu Gihugu birangirika.

Buri mwaka ibiza biteza igihombo cy’amafaranga ari hagati ya miliyoni 200-300 y’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Custom comment form

Amakuru Aheruka