Imvura nyinshi yaguye hagati ya tariki 10-13 Mata 2025, yahitanye abantu babiri, isenya inzu 27 mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yabwiye RBA ko iyi mvura hari aho yagiye inafunga imihanda, ariko by’igihe gito, ariko yizeza ubufatanye n’abaturage mu gukomeza kwirinda ibiza.
Ati “Dukomeje gukorana n’abaturage kugira ngo abatuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bimuke kandi tunabakangurira kwirinda kwegera za ruhurura.”
Hashize iminsi ibiri Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, itangaje ko mu ijoro ryo ku wa 11 Mata kugeza tariki 13 Mata 2025, mu Rwanda hazagwa imvura nyinshi, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengeruzuba.
Meteo Rwanda yavugaga ko imvura nyinshi ishobora guteza imyuzure by’umwihariko mu bishanga no mu bibaya, igateza inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye.
Yaboneyeho gushishikariza abaturage gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura nyinshi.
Mu 2024, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi yatangaje ko u Rwanda rwahuye n’ibiza byateje isenyuka ry’inzu zisaga 1620, ndetse n’imihanda n’ibiraro hirya no hino mu Gihugu birangirika.
Buri mwaka ibiza biteza igihombo cy’amafaranga ari hagati ya miliyoni 200-300 y’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.