sangiza abandi

Ikigero cy’ubukene cyaragabanutse muri Kigali

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ubukene mu mujyi wa Kigali bwagabanutse buva kuri 39.8% mu 2017 bugera kuri 27.4% mu 2024, naho ubukene bukabije bugabanuka buva kuri 11.3% bugera kuri 5.4% mu gihe cy’imyaka irindwi gusa.

Mu ngingo zitandukanye zigaragara muri iyi raporo ya karindwi y’Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV7), igaragaza ko Kigali ariwo mujyi ufite igipimo gito cyane cy’ubukene ugereranyije n’izindi ntara zose z’u Rwanda. Kugeza ubu, ingo zikennye muri Kigali ni 9.1%, naho izikennye bikabije ni 1.1%.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Murenzi Yvan avuga ko kugabanuka kw’imibare y’abatuye mu mujyi wa Kigali bavuye mu bukene byagizwemo uruhare na gahunda za Leta zirimo VUP n’izindi ku bufatanye n’inzego z’abikorera, ndetse bishobora no gukoreshwa no mu zindi ntara.

Ibi byongera gushimangirwa na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente ugaragaza ko ibyavuye muri iyi raporo ya karindwi y’Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV7), atari imibare gusa ahubwo ari intambwe u Rwanda rwateye mu guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Ubushakashatsi bwerekana ko iterambere ryihuse ry’ubukungu, imishinga iciriritse y’inganda, kwagura ibikorwa remezo no kongera imirimo itandukanye mu rwego rwa serivisi n’ibindi biri mu byagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abatuye mu mujyi wa Kigali.

Ibi bigaragarira mu mibare igaragazwa n’iyi raporo irimo ubwiyongere bw’ingo zifite amashanyarazi zageze kuri 91.6% zivuye kuri 79.3%, amazi meza yageze kuri 97.9% bivuye kuri 96.2%, ingo zikoresha telefone zageze kuri 62.2% n’ibindi birimo uburyo bwo kubona serivisi z’ubuzima n’uburezi biri ku rwego rwo hejuru.

Iyi raporo igaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo kugera ku gihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, binyuze mu rwego rwo kurandura ubukene bukabije bitarenze 2030, nk’uko biteganywa muri gahunda ya NST2 n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs).

Custom comment form

Amakuru Aheruka