sangiza abandi

Kigali yahaye ikaze Urukiko rwa EACJ mu gihe cy’ukwezi

sangiza abandi

Urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, rwatangiye ibikorwa byarwo mu Rwanda byabimburiwe n’inama yahuje abagera muri 200 biganjemo aba Perezida b’Inkiko n’Abacamanza bo mu bihugu bigize EAC.

Urukiko rwa EACJ rugamije gukemura amakimbirane no gutanga ubutabera ku bikorwa birenga ku masezerano ya EAC, guhohotera uburenganzira bwa muntu, kutubahiriza ibikorwa byo kurengera ibidukikije, amakimbirane agendanye n’uburenganzira ku mitungo n’ibindi.

Mu kurushaho kumenyekanisha serivisi zitangwa na EACJ hashyizweho gahunda yo gusura ibihugu bigize EAC, bakagira umwanya wo gukorera muri icyo gihugu no guhura n’abaturage, aho kuri iyi nshuro uru rukiko rusanzwe rukorera i Arusha muri Tanzania rwimukiye i Kigali, mu gihe kingana n’ukwezi.

Ibikorwa byarwo byabimburiwe n’inama yahuje abagera kuri 200 baturutse mu b’ihugu bitandukanye bigize EAC, biganjemo aba Perezida b’Inkiko Nkuru n’Abacamanza bo mu bihugu bitandukanye, n’abahagarariye imiryango itari iya Leta ifite aho ihuriye n’itangwa ry’ubutabera.

Mu manza zigera muri 200 zaregewe Urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zitaraburanishwa, hafi 20 muri zo zizaburanishirizwa i Kigali.

Umuyobozi wa EACJ, Nestor Kayobera, yavuze ko harimo muri izo manza hazaba harimo 11 zizaba zigiye kuburanishwa bwa mbere n’izindi icyenda zizaburanishwa mu bujurire.

Mu gihe ruzamara i Kigali hazabaho no guhugura abacamanza mu bigendanye n’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga ndetse n’inama zizahuriramo abacamanza n’abavoka baganira ku buryo bwo kunoza umurimo ugendanye n’itangwa ry’ubutabera.

Inama ya EACJ iri kubera i Kigali iri kureba ibyagezweho no gukora igenamigambi ry’icyerecyezo cy’uru rukiko mu myaka itanu iri imbere.

Mu myaka 23 EACJ imaze ikora imaze kuburanisha imanza zisaga 860 zirimo iz’abaturage bareze igihugu, n’izibihugu byareganye hagati yabyo.

Custom comment form