sangiza abandi

KTN Rwanda yamuritse inzu nshya zo guturamo i Kigali

sangiza abandi

Ikigo kizwi mu guhuza abagurisha n’abaguzi by’umwihariko mu mitungo itimukanwa, KTN Rwanda, cyashyize ku isoko inzu 48 zo guturamo zijyanye n’igihe, ziherereye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama.

Izi nzu zubatswe mu buryo bugezweho buzwi nka Apartment, aho buri imwe igizwe n’ibyumba bitatu, ikagura miliyoni 75 Frw.
Umuyobozi ushinzwe uyu mushinga muri KTN Rwanda, Uwitonze Jean Pierre, yasobanuye umwihariko w’izi nzu.

Ati “Mu Kagarama biragoye kubona ikibanza, bityo ni amahirwe kuhabona inzu y’ibyumba bitatu yegereye ibikorwa remezo nk’amashuri y’incuke na Kaminuza ateganyijwe kuzubakwa i ruhande rwayo.”

Yakomeje avuga ko abatabasha kwishyurira icyarimwe, boroherejwe uburyo bwo kwishyura, aho bahuzwa na Banki ya Kigali, ikabibafashamo.

Ati “Icyiza ni uko mu gihe udafite amafaranga ahagije tugufasha gukorana na Banki ya Kigali (BK), ikaguha inguzanyo, ya nzu ikaba ingwate.”

KTN Rwanda ni sosiyete ifite inararibonye mu guhuza abaguzi n’abagurisha imitungo yabo. Umwihariko wayo ni uko ifasha abakiliya bayo gukurikirana ubutaka baguze ndetse no kubashakira ibyangombwa byose ku buryo n’abari mu mahanga bitabasaba kuza mu Rwanda.

Custom comment form