sangiza abandi

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubakwa hoteli y’inyenyeri 6

sangiza abandi

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwatangaje ko ruri mu biganiro bya nyuma n’Umushoramari uteganya kubaka hoteli y’inyenyeri esheshatu mu mujyi wa Kigali.

Iyi hoteli iteganywa kubakwa mu nkengero z’ikibuga cya Golf Kigali ( Kigali Golf Club), izaba ibaye iya mbere y’inyenyeri esheshatu yubatswe mu Rwanda.

U Rwanda ni igihugu gikataje mu iterambere ahanini rishingiye ku guteza imbere ubukerarugendo, ibi bigendana no kubaka ibikorwa remezo birimo amahoteri ari ku rwego rwo hejuru ashobora kwakira ingeri zose.

Kugeza ubu mu Rwanda hari hoteli ziri ku rwego rwo hejuru, ariko zigarukira ku nyenyeri eshanu, zirimo Bisate Eco Lodge, iherereye mu Kinigi mu karere ka Musanze, Kigali Marriot Hotel iherereye mu mujyi wa Kigali, Magashi Camp, iherereye muri Pariki y’Akagera National Park, One& Only Nyungwe House n’izindi.

RDB ivuga ko kugirango hoteri ishyirwe ku nyenyeri runaka ari uko iba yujuje ibimenyetso bitandukanye byemejwe mu masezerano ya Africa y’Uburasirazuba agenga uko amahoteli, amarisitora n’amacumbi mpuzamahanga agomba kuba ameze.

Ibi bimenyetso bigenderwaho biri mu nzego zirimo aho inyubako ziri n’ibizikikije, uburyo zubatse birimo ubwiza bw’ibikoresho biri imbere, hakaza serivisi, birimo kuba hari impuguke mu kwakira abashyitsi, amasaha yo gukora n’ibindi.

Custom comment form