Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu Cyumweru cy’Icyunamo u Rwanda rusoje, abantu 87 batawe muri yombi bakekwaho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo nk’iby’ivangura no gukurura amacakubiri.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye RBA ko mu Cyumweru cy’Icyunamo cyatangiye tariki ya 7-13 Mata 2025, uru rwego rwakiriye amadosiye agendanye n’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo 76, n’amadosiye yivangura no gukurura amacakubiri atandatu.
Yavuze ko amadosiye y’abantu bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside mu Cyumweru cy’Icyunamo mu 2025 yiyongereye ugereranyije na 2024.
Ati “Abakekwa muri ibi byaha bafashwe ni 87, aho tugereranyije wenda mu mwaka wa 2024 no mu mwaka wa 2025, amadosiye yo mu 2024 yari 52, aho ubu ngubu twabonye 82. Amadosiye y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano mu mwaka ushize yari 51 ubu ni 76, ay’ivangura no gukurura amacakubiri umwaka ushize yari imwe, ubu ni amadosiye atandatu, abaketswe umwaka ushize bari 53 ubu ngubu ni 87.”
Dr Murangira yavuze ko impamvu y’ubwiyongere bw’ibi byaha bifitanye isano n’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Twabonye aho imbuga nkoranyambaga kenshi zikoreshwa mu gukwirakwiza aya magambo, hariho rero abantu bagiye bakora ibi byaha bavuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa se ivangura usanga bashaka gusobanura cyangwa guha igisobanuro kitari icyo ibibera muri RDC.”
Yakomeje avuga ko hari abantu bafashe uruhande mu biri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, hanyuma mu buryo bwo kubisobanura ugasanga arabigoreka arakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa akanayihakana agambiriye gusobanura bitari ukuri intambara iri kuhabera.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, yavuze ko hari abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bari kuyicisha ku mbuga nkoranyambaga ndetse bagasaba abantu bamwe bahuje imyumvire na bo kuba bayikwirakwiza.
Mu butumwa bwe, Dr Murangira yasoje akebura abakoresha imbuga nkoranyambaga mu bikorwa byo gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya Jenoside cyangwa abazigize umuyoboro wo gukwirakwiza imvugo zikurura amacakubiri.