sangiza abandi

#Kwibuka31: Soraya Hakuziyaremye yibukije ko ‘Never Again’ ikwiye kurenga amagambo masa

sangiza abandi

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, Soraya Hakuziyaremye, yibukije Abanyarwanda ko ijambo ‘Never Again’ ritagomba kuba mu magambo gusa, ahubwo rigomba no gushyirwa mu bikorwa, binyuze mu kurinda ibyagezweho, guharanira ubumwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 10 Mata 2025, ubwo abayobozi n’abakozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda bibukaga abakozi 22 bahoze bakorera BNR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Soraya Hakuziyaremye yunamiye abazize Jenoside, abashimira uruhare bagize mu guteza imbere iyi Banki n’igihugu muri rusange, ndetse avuga ko Abanyarwanda bakwiriye gukomera ku bumwe, ubutabera no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yakomeje yihanganisha imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni mu mezi atatu, agaragaza ko yagizwemo uruhare n’ubuyobozi bubi bwariho muri icyo gihe.

Yagize ati “Niba abantu barenga miliyoni barishwe mu minsi 100 gusa, byerekana urugero rw’ivangura ryabayeho mu gihugu cyacu. Ubu ni igihe gikwiye cyo gutekereza no kwamagana Guverinoma mbi yatangije ikanashyira mu bikorwa aya makuba.”

Hakuziyaremye yagaragaje uruhare rw’Umuryango Mpuzamahanga watereranye Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ibihugu byayigizemo uruhare, agaragaza ko ubugome bwabo mu kwica Abatutsi butazigera bwibagirana.

Mu bindi yagarutseho, yagaragaje ubutwari bw’Inkotanyi na Perezida Paul Kagame mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kubaka u Rwanda, avuga ko ijambo ‘Ntibizongera’ ritagomba kuba mu magambo gusa ahubwo no mu bikorwa.

Ati “Turashimira Perezida Kagame wayoboye FPR mu rugamba rwo guhagarika Jenoside, kandi akaba akomeje kuyobora u Rwanda ahantu heza. ‘Ntibizongera’ ntibigomba kuba amagambo gusa ahubwo bigomba no kugaragara mu bikorwa byacu. Abanyarwanda bafite inshingano zo kurinda ibyo tumaze kugeraho, guharanira ubumwe no kureba ko itsembabwoko ritazongera kubaho. Ntabwo ari mu Rwanda gusa, n’ahandi.”

Perezida wa IBUKA, Dr Philbert Gakwenzire, yasabye Abanyarwanda kwishyira hamwe no kudasubizwa inyuma n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, ahubwo bagaharanira kwiyubaka no kuzirikana uburyo Jenoside yateguwe n’ingaruka zayo, no gutanga ubutabera ku bayirokotse.

Yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwashyize imbaraga mu Nkiko Gacaca zigamije gucira imanza abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko hakiri abayikoze bidegembya bakwiye gushyikirizwa ubutabera, asaba buri wese waba uzi aho bari gutanga amakuru, kugira ngo ubutabera ku barokotse Jenoside bukomeze gutangwa.

Custom comment form

Amakuru Aheruka