sangiza abandi

Litiro ya lisansi yiyongereyeho 59 Frw, mazutu izamukaho 71 Frw

sangiza abandi

Leta y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yashyizwe kuri 1633 Frw ivuye ku 1574 Frw mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri 1647 Frw ivuye ku 1576 Frw.

Itangazo rigena ibiciro bishya ryashyiweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), Rugigana Evariste.

Iri tangazo rivuga ko ibi biciro bishya byatangiye gukurikizwa guhera saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare 2025.

Ibiciro bishya byatangajwe bigaragaza izamuka kuko litiro ya lisansi yiyongereyeho 59 Frw, mazutu izamukaho 71 Frw, ugereranyije n’ibyari bimaze amezi abiri byubahirizwa.

Litiro ya lisansi yashyizwe kuri 1633 Frw ivuye ku 1574 Frw mu gihe iya mazutu yageze kuri 1647 Frw ivuye ku 1576 Frw.

RURA yatangaje ko impinduka mu biciro by’ibikomoka kuri peterori ryakozwe hagendewe ku ihindagurika ry’ibiciro byabyo ku isoko mpuzamahanga.

Custom comment form

Amakuru Aheruka