sangiza abandi

M23 yagennye abayobozi bashya ba Kivu y’Amajyaruguru

sangiza abandi

Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, General Corneille Nangaa Yobeluo, yagennye abayobozi bashya ba Kivu y’Amajyaruguru iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri tangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatatu, tariki ya 5 Mutarama 2025.

Bahati Musanga Joseph ni we wagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe Manzi Willy yagizwe Visi Guverineri ushinzwe ibibazo bya Politiki, Ubutegetsi n’Ubutabera, naho Amani Bahati Shaddrak agirwa Visi Guverinoma ushinzwe Ubukungu n’Iterambere.

Ubuyobozi bushya bwashyizweho nyuma y’icyumweru n’igice, Umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma, nyuma yo guhashya Ingabo za Congo, FARDC n’indi mitwe bari bafatanyije irimo Wazalendo na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Bahati Musanga yagizwe Guverineri asimbura Gen Maj Peter Cirimwami, wishwe arashwe tariki ya 25 Mutarama 2025, ubwo yari yagiye gusura ingabo ze ku rugamba zari zihanganyemo na M23, ubwo yari imaze kwigarurira Minova na Sake.

Aba bayobozi kandi bashyizweho nyuma y’iminsi mike, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi na we agennye Maj. Gen Evariste Somo Kakule, nk’umuyobozi usimbura Cirimwami.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Goma, abaturage bazindukiye kuri Stade de l’Unité mu nama yabahuje n’Ihuriro rya AFC/M23 aho bagiye kwerekwa abayobozi bashya.

Custom comment form