sangiza abandi

Maj Gen Nyakarundi yaganiriye na Perezida Touadéra wa Centrafrique

sangiza abandi

Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi riri mu ruzinduko rw’akazi muri Centrafrique, aho baganiriye na Perezida w’iki gihugu, Faustin Archange Touadéra, ku mikoranire y’ibihugu byombi, irimo n’amahugurwa yashyizweho agamije guha ubumenyi mu bya gisirikare abasirikare b’iki gihugu.

Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, bamaze iminsi mu ruzinduko muri Centrafrique, aho banasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni n’izoherejwe ku masezerano y’ibihugu byombi muri Centrafrique.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yagejeje kuri izi ngabo ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bubashimira akazi keza bakora ndetse n’ubunyamwuga bagakorana, badateshuka ku nshingano zabo, ndetse abasaba kuba maso no gukomeza kwitwara neza mu gihe bakiri muri ubu butumwa.

Yanaboneyeho kandi kubagezaho amakuru y’uko umutekano uhagaze mu Karere u Rwanda ruherereyemo, ndetse abizeza ko umutekano w’igihugu urinzwe ku mipaka yose, bityo hadashobora kugira uwuvogera aturutse mu gihugu cy’abaturanyi.

Uru ruzinduko rw’abayobozi b’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique, rubaye mu gihe habura igihe gito ngo amahugurwa yahabwaga abasirikare b’iki gihugu ku bufutanye n’ingabo z’u Rwanda arangire, biteganyijwe ko azasozwa muri iki Cyumweru, azasorezwa i Bangui muri Centrafrique.

Ibi bihugu byombi bifitanye ubufatanye mu bya Gisirikare kuva mu 2020 nyuma y’amasezerano basinyanye muri uwo mwaka ku bijyanye n’igisirikare, ndetse bwa mbere u Rwanda rwohereje abasirikare barwo mu 2014, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro.

Custom comment form

Amakuru Aheruka