sangiza abandi

Maj Gen Nzabamwita yatanze kopi z’impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Burusiya

sangiza abandi

Maj Gen Joseph Nzabamwita yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya, Mikhail Bogdanov, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Maj Gen Nzabamwita wahoze ari Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano, yagenwe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, tariki ya 20 Ukuboza 2024, asimbuye Lt Gen Mushyo Kamanzi wari uri muri izi nshingano kuva mu 2019.

Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya igaragaza ko umubano w’ibihugu byombi watangiye mu 1963. Kugeza ubu ibihugu byombi bifite imikoranire mu bya dipolomasi, uburezi, igisirikare, guhana amahugurwa, guteza imbere abakozi, n’umubano ushingiye ku muco.

Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’iterambere ry’ingufu ndetse u Burusiya bwagiye butanga buruse za Kaminuza ku Banyarwanda bakajya kwiga muri iki gihugu, ndetse butanga amahugurwa ku bapolisi.

Abanyarwanda barenga 800 barangirije muri Kaminuza zo mu Burusiya mu myaka 50 ishize mu bijyanye n’ubuvuzi, amategeko, umubano mpuzamahanga, siyansi ndetse na politiki.

Mu masezerano yashyizweho umukono mu Ugushyingo 2024, yemereraga Abanyarwanda bafite pasiporo z’abadipolomate ko bazajya bajya mu Burusiya badasabwe Viza, hagamijwe koroshya imigenderanire.

Custom comment form

Amakuru Aheruka