sangiza abandi

Maj Gen Ruvusha n’umuyobozi w’ingabo za Mozambique baganiriye ku kurwanya iterabwoba i Cabo Delgado

sangiza abandi

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe muri Mozambique, Maj Gen Emmy K. Ruvusha, yahuye n’Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique (FADM), Gen Julio dos Santos Jane, baganira ku ngamba nshya zo gukomeza ubufatanye mu kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025. Gen dos Santos Jane yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare rwazo mu kugarura amahoro no gukumira iterabwoba muri Cabo Delgado.

Yakomeje avuga ko ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda byagize uruhare rukomeye mu kugabanya ibikorwa by’iterabwoba no kugarura umutekano mu bice byari byarigaruriwe n’abarwanyi ba Al Sunna wa Jama’a (ASWJ).

Ibi biganiro bibaye nyuma y’uko ku wa 3 Gicurasi 2025, mu ishyamba ry’inzitane ryitwa Katupa riri mu Majyaruguru y’Akarere ka Macomia, ibyihebe byahahungiye nyuma yo guteshwa muri Cabo Delgado, byagabye ibitero ndetse byahitanye ingabo z’u Rwanda eshatu abandi batandatu barakomereka.

Mu 2023, Umugaba w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen Tiago Alberto Nampele yavuze ko ingabo z’u Rwanda zarwanyije ibyihebe ku kigero cya 95%, gusa avuga ko ibyihebe bigisigaye muri aka gace ka Kaputa abasirikare b’u Rwanda biciwemo, ahandi mu bice bya Palma, Nangade, Muidumbe, Quissanga, Macomia na Mocimboa da Praiai ibyihebe byamaze kwirukanwa.

Ingabo zageze muri Mozambique mu 2021 zihabwa uturere dutatu, ndetse zirwanya ibyihebe birahunga, byerekeza mu bice bya Kaputa aho ingabo za SADC zari ziherereye kugeza mu 2023 zitangiye gutaha, bituma mu 2024 u Rwanda rwongera ingabo muri iki gihugu zisimbura iza SADC.

Izi ngabo zagiye zifatanya n’iza Mozambique ndetse n’abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubuvuzi, kubaka ibikorwaremezo, gufasha abaturage mu bikorwa by’umuganda, ndetse babashije gutuma abaturage basaga 250,000 bari barimuwe n’intambara basubiye mu ngo zabo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka