Umuhanzi Ngabo Medard uzwi cyane ku izina rya ‘Meddy’ n ‘umugore we Mimi Mihfira bibarutse ubuheta bw’umuhungu bise ‘Ngabo Zayn.”
Uyu muhanzi abinyujije ku rubuga rwa Instagram yasangije amafoto agaragaza ko we n’umugore we bibarutse umwana wa kabiri abukurikiza amagambo yuzuye amarangamutima.
Ati” Ni ukuri ineza nimbabazi zImana bizankurikira, Mimi Mihfira ndagukunda ubuziraherezo, Mwana wanjye, Zayn M Ngabo!”
Uyu muhanzi kuri ubu winjiye mu njyana y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yakoze ubukwe na Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia, muri Gicurasi 2021.
Aba bombi bibarutse imfura y’umukobwa muri Gicurasi 2022, nyuma muri Mutarama 2023, nibwo uyu muhanzi yahise atangaza ko yinjiye mu muziki wo guhimbaza Imana nyuma y’igihe gito atangaje ko yakiriye agakiza.
Meddy nyuma yo kwakira agakiza yavuze ko afite gahunda yo kuzatuma ibihumbi by’abantu hirya no hino ku Isi bamenya Imana bakemera Imana bakakira agakiza.

