sangiza abandi

Menya inzira bicamo ngo umuntu ashake kujya kunyara 

sangiza abandi

Mu mubiri w’umuntu haberamo ibikorwa byinshi bitandukanye birimo gufata amafunguro anyura mu gifu, akazagera mu mara mato aho intungamubiri umubiri ukeneye zijyanwa mu bindi bice by’umubiri, naho imyanda yasigaye igasohorwa mu mubiri binyujijwe mu kunyara ndetse no gukora ibikomeye. 

Muri iyi nkuru turareba inzira binyuramo ngo umuntu waruri mu bindi amenye ko ashaka kunyara. Ubusanzwe inkari zigirwa n’ibara ry’umuhondo ujya kweruruka, ziba zijyizwe n’amazi, imyanda inyuranye iba yakorewe mu turemangingo tw’umubiri “Different metabolism cellular “, imyunyu ndetse n’indi myanda iba yaturutse mu biryo turya cyangwa mu miti twafashe.  

Inkari mu busanzwe zikorerwa mu Mpyiko, iyo zimaze kwikora zirundanya mu Ruhago, ndetse uko ziba nyinshi akaba ariko rurushaho kugenda rwikwedura. 

Ubwo kuzashaka kunyara bituruka kuri “Capteurs” ziba k’uruhu rw’uruhago, zishinzwe kumenya ingano z’inkari zimaze kugera mu ruhago, hanyuma zikohereza icyifuzo cyo kunyara ku bwonko binyuze mu dutsi duhuza ibi bice bibiri. 

N’ubwo icyifuzo cyo kunyara kiba kigeze ku bwonko, ntabwo inkari zihita zizana ako kanya bitewe n’icyitwa “Sphincter” iherereye ku muyoboro w’inkari, ikaba ariyo idufasha gufata inkari ntizihite ziza kugeza igihe umuntu ashakiye kujya mu bwiherero. 

Custom comment form