Bamwe mu bahinzi bavuga ko amakuru ajyanye n’iteganyagihe bahabwa n’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, kenshi abagiraho ingaruka kuko hari igihe babwirwa ko hazagwa imvura bagategura imyaka mu butaka nyamara bagategereza ko igwa bagaheba.
Meteo Rwanda yagaragaje ko mu gihembwe cy’imvura y’itumba cya Werurwe- Gicurasi uyu mwaka, hateganyijwe imvura iri hasi gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa kuko iri hagati ya milimetero 250/550, mu gihe ubusanzwe iba iyi mvura iba iri hagati ya mm 250/650.
Ibi bituma bamwe mu bahinzi bavuga ko amakuru y’iteganyagihe agira ingaruka ku buhinzi bwabo nk’uko bigarukwaho na Murorunkwere Emelyne wo mu Karere ka Giucumbi.
Yagize ati “Nyine hari igihe babivuga tukumva koko kw’imvura iri bugwe, ukaba wategura imyaka mu butaka, ukayitera uzi ko imvura iri bugwe. Ingaruka bigira ni uko baduha icyizere kandi imvura ntinagwe.”
Nzungize Augustin na we wo mu Karere ka Gicumbi yabwiye RBA ko kenshi amakuru y’iteganyagihe babwiwe usanga atari ko yagenze.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Aimable Gahigi, yasabye abahinzi gukomeza gukurikirana amakuru y’aba ay’igihe kirekire n’ay’igihe kigufi atangwa na Meteo Rwanda, kugira ngo bakomeze kumenya impinduka zibamo.
Ati “Iyo minsi yose y’igihembwe ntabwo ziriya ya milimetero z’imvura tuvuga zizangwa ku buryo bungana iminsi ibiri, hazaba harimo imicyo, hazaba harimo n’iminsi ifite imvura nyinshi, iminsi ifite imvura nkeya, icyo gihe niyo mpamvu dusaba buri wese gukurikira n’andi mateganyagihe yunganira iyi ngiyi, yaba iy’ukwezi cyane cyane iy’iminsi 10.”
Yakomeje avuga ko iteganyagihe ry’iminsi 10 rirushaho gusobanura neza imvura izagwa cyangwa iminsi ifite imico, aya makuru akunganira iteganyagihe ry’igihe kirekire riba ryaratanzwe.
Ubusanzwe amakuru ya Meteo Rwanda avuga ko izuba rizaka kuri degere celcius runaka cyangwa imvura izagwa kuri milimetero runaka ku kigereranyo cya sizoni, hanyuma aya makuru
akunganirwa n’iteganyagihe ry’ukwezi, iry’iminsi 10, iry’iminsi 7, iry’iminsi 5 n’irya buri munsi.