sangiza abandi

MINAGRI yagaragaje inyungu zo gupima inka mbere y’uko zigurishwa

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, igaragaza ko gahunda yo gushyiraho umunzani upima ibilo by’inka mbere yo kugurishwa, izatuma aborozi barushaho korora neza inka zabo ndetse bakazajya bazibonamo inyungu ihagije.

Tariki ya 1 Mutarama 2025, MINAGRI yatangije gahunda yo gushyiraho uburyo bwo gupima ibilo by’inka nzima mbere y’uko ijyanwa ku isoko, hagamijwe gufasha aborozi kongererwa ubushobozi bwo guciririkanya igiciro gikwiye no kubashishikariza korora inka zitanga umusaruro mwinshi w’inyama.

Umukozi Ushinzwe Umusaruro w’ibikomoka ku Bworozi n’Amasoko yabyo muri MINAGRI, Sabine Abewe Hategekimana, yabwiye Umunota ko iyi gahunda ari intambwe ya mbere yo kunoza uko amatungo agurishwa n’uko agurwa ku masoko.

Ati “Kuba hatari umunzani byari imbogamizi kuko umworozi yagurishaga atazi ibilo inka ye ifite, ariko kuko azajya agurisha azi ibilo by’inka ye bizajya bituma na we abyitaho.”

Akomeza agaragaza ko ari gahunda izorohereza ndetse ikongerera inyungu abakora ubworozi bw’amatungo agamije gutanga inyama ziribwa.

Ati “Mu bworozi bw’inka zigamije gutanga inyama habaho icyitwa ‘Kubyibushya’ itungo (…) ni bwo buryo bwo kongera inyama, rero urumva ku muntu wese worora muri ubwo buryo, ni byiza ko amenya ibilo by’itungo rye yazanye ku isoko. Twumva ari ikintu cyiza, byakongera ubunyamwuga.”

Sabine Abewe avuga ko iyi gahunda inagamije gushishikariza aborozi b’amatungo atanga inyama ziribwa, kwita ku matungo bakayorora neza, kugira ngo atange umusaruro ufatika, ndetse na bo bibafashe gucicirikanya neza n’uwo bayigurishaho badahenzwe.

Ati “Umusaruro n’uko aborozi babimenya, bakagira umuco wo kwita ku nka ye, akayorora neza, ikazaba ibyibushye igaragara neza, ifite ibilo, agamije kuzayijyana ku isoko ifite ibilo. Niba uguze akamasa uyu munsi, uzongera kugashora ku isoko nka nyuma y’amezi atatu, avuga ati nayiguze ibi bilo, akayisubiza ku isoko abona ibilo yungutse.”

Gushyiraho umunzani upima ibilo by’inka ni gahunda izakurikiranwa ku rwego rw’Akarere, ni ko kazajya kagena aho umunzani ushyirwa, abawushinzwe bawukoresha n’uburyo ukoreshwamo, ndetse kamenyeshwe umubare w’inka zapimwe haba ku munsi no mu kwezi.

Umworozi wo mu Karere kashyizwemo umunzani uzajya akora ibinyuranyije na gahunda yo gupimisha ibilo by’inka, azajya afatirwa ibihano n’Inama Njyanama y’Akarere isoko riherereyemo.

MINAGRI irashishikariza aborozi bo mu Turere 14 umunzani wagejejwemo, kuyoboka iyi gahunda, mu gihe abatuye aho itaragezwa bazakomeza gukoresha uburyo bwari busanzwe.

Custom comment form

Amakuru Aheruka