Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje amabwiriza agenga imikoreshereze y’iminzani ipima ibilo by’inka kw’isoko, mu rwego rwo gufasha aborozi kongererwa ubushobozi bwo guciririkanya igiciro gikwiye no kubashishikariza korora inka zitanga umusaruro mwinshi w’inyama.
Ibi bikozwe hagamijwe kugenera abacuruzi barimo abikorera ku giti cyabo, abakorera mu makoperative, sosiyete z’ubucururuzi n’abandi, uburyo bwo gukoresha umunzani upima ibilo ku masoko n’ahandi hose hemewe kugurisha inka.
Umunzani wagenewe gupima ibilo by’inka nzima zigejejwe ku isoko, bikorwa n’ugurisha inka ku isoko ry’amatungo, ni we ufite inshingano yo kuyipimisha ibilo, mu gihe kitarenze iminsi irindwi mbere y’uko igurishwa, ndetse upimishije ahabwa icyemezo kigaragarizwa umuguzi ugiye kuyigura.
Umunzani upimishwa ni uwemewe n’urwego rufite mu nshingano gukurikirana ibikorwa bijyanye n’ubuziranenge, iyo uri mu karere ucungwa ku bufatanye n’abikorera bakora ubworozi bw’amatungo, akarere kagasinya nawe amasezerano agaragaza uburenganzira n’inshingano za buri ruhande.
Abarebwa n’iyi serivisi yo gupima inka ku munzani barasabwa gucunga umutekano wazo, gutanga icyemezo ku wapimishije, gusana ibyangiritse ku munzani nyuma yo kubyemeranya n’akarere, gushaka icyemezo cy’ubuziranenge bwawo, kubahiriza ikiguzi cyagenwe, gutanga amakuru y’umunsi ndetse na y’ukwezi y’ibilo by’inka byapimwe.
Ku rundi ruhande Akarere karasabwa gutoranya uzakoresha umunzani n’ibizagenderwaho atorwa, kugena aho iyi serivisi izajya itangirwa, gushyiriraho amahugurwa yo guhugura abashinzwe umunzani, gushyiraho igiciro, no kugenzura ikoreshwa ryawo n’ibipimo wafashe mu bihe bitandukanye.
Umworozi na we akwiye gusaba ibyangombwa bimwemerera kujyana inka ku masoko, ikaba ifite ibiyiranga, kubahiriza amabwiriza agenga ingendo zazo, gupimisha ibiro byazo, kwishyura ikiguzi cya serivisi, ubundi inka ikagezwa ku isoko.
Icyo umuguzi asabwa ni ukugurira inka ahabugenewe, ndetse no kugura inka zapimwe ibilo ndetse zifitiye ibyangombwa birimo urupapuro rwerekana ko yapimwe n’urupapuro rw’inzira.