sangiza abandi

MINALOC yakebuye abaririmba nabi “Rwanda Nziza”

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yagaragaje ibyo kwitwararika mu gihe Abanyarwanda baririmba Indirimbo yubahiriza Igihugu, ndetse ishimangira ko kutabyubahiriza bishobora kubaviramo guhanwa.

Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025, bugamije gukangurira Abanyarwanda kumenya neza indirimbo yubahiriza Igihugu.

MINALOC yibukije Abanyarwanda ko bihanirwa gusuzugura ubigambiriye cyangwa gupfobya Indirimbo y’lgihugu, guhindura ubigambiriye amagambo cyangwa amanota y’Indirimbo y’lgihugu ndetse no kuririmba indi ndirimbo uyitirira iy’lgihugu.

‘Rwanda nziza’ ni Indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda yemejwe nyuma ya 2002, nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ihinduye byinshi mu birango by’Igihugu birimo Ibendera ry’Igihugu n’ikirangantego cya Repubulika kuko ibya mbere bitibonagwamo n’Abanyarwanda bose.

Amagambo agize iyi ndirimbo yahanzwe na Munyaneza Vedaste na bagenzi be batatu bari bafungiye muri Gereza ya Karubanda i Huye.

Indirimbo yubahiriza Igihugu ni gihangano kivuga ku mateka, umuco n’agaciro k’Igihugu, iririmbwa mu gihe cy’iminsi mikuru y’Igihugu, ku mashuri, mbere yo gutangira imikino mpuzamahanga ihuza ibihugu n’ibindi birori.

Custom comment form