Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ifite gahunda yo guhugura urubyiruko rurenga miliyoni, rutari mu ishuri ndetse rutari no mu kazi hagamijwe kurwongerera amahirwe yo kubona akazi.
Ni ibyagarutswe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Gashyantare 2025, ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda, batangiraga igikorwa cyo kugenzura ibikorwa by’inzego zishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hari kuvugururwa integanyanyigisho ikoreshwa mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu kuyihuza na gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST2, hibandwa ku guhanga imirimo mishya, kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga, gutanga serivisi nziza no kwita ku ireme ry’uburezi.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yabwiye aba Basenateri ko mu mashami azongerwa mu nteganyanyigisho nshya harimo n’iryo gutwara indege.
Yongeyeho kandi ko hari gutegurwa amahugurwa azagenerwa urubyiruko rungana na miliyoni na 200 rwiganjemo abatari ku ntebe y’ishuri ndetse batari no ku mirimo, hagamijwe kongera kubazamurira amahirwe yo kubona akazi.
Abasenateri kandi basabye Minisiteri y’Uburezi gukurikirana ikibazo cy’abanyeshuri bata ishuri kuko uyu mubare ukomeje kwiyongera.
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko hari gahunda nyinshi zatangijwe zirimo ‘Zero out of school Children’ zigamije gufasha by’umwihariko abana bari mu mashuri abanza kuyagumamo.