sangiza abandi

MINEDUC yahawe amezi 12 yo kuvugurura politiki y’uburezi ya 2003

sangiza abandi

Minisiteri y’Uburezi yahawe amezi 12 yo kuvugurura politiki y’uburezi yashyizweho mu 2003 no gukemura ibibazo bigendanye n’ireme ry’uburezi, uyu munsi ridahuye n’ubushobozi bw’amafaranga n’ibikoresho byashowe muri uru rwego.

Ni ibyagarutsweho n’Abadepite mu kiganiro baherutse kugirana na Minisiteri y’Uburezi aho bagaragaza ko iyi MINEDUC n’izindi nzego bakorana bya hafi bakwiye guhindura imikorere, kuko hari inzego z’uburezi zasubiye inyuma mu buryo bugaragara.

Isesengura rya Raporo ya Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, siporo n’Urubyiruko ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Uburezi yo mu 2003 na gahunda ishamikiyeho y’uburezi ya 2017-2024, igaragaza ko Leta y’u Rwanda hari byinshi yakoze mu guteza imbere uburezi.

Mu byakozwe harimo kwiyongera kw’abanyeshuri mu byiciro byose, bigendana no kwiyongera kw’ibyumba by’amashuri, abarimu n’ibikoresho byinshi bikenerwa mu burezi.

Gusa Abadepite bagaragaza ko hari ibyasubiye inyuma birimo kwiyongera kw’abana basibira mu ishuri, abanyeshuri badatangirira ishuri ku gihe, imikoreshereze y’indimi z’amahanga ku ishuri ikiri hasi n’umubare munini w’abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza (P1-P3) biga mu bice bibiri ungana na 85%.

Ibindi bikenewe gukosorwa harimo kongera ibitabo by’abanyeshuri cyane cyane mu mashuri ya TVET no kongera intebe n’ubwiherero mu mashuri y’incuke kuko ibihari bitajyanye n’ikigero cyabo ndetse no guteza imbere imyigishirize y’abafite ubumuga.

Ibyo Abadepite bashimye ariko basaba ko byanozwa harimo gahunda yo kugaburira abanyeshuri mu burezi bw’ibanze basabye ko imbogamizi zikirimo zakemurwa ndetse no kugenzura amashuri yahawe ibikoresho bitigeze bikoreshwa.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Uburezi kuvugurura politiki y’uburezi ya 2003, mu gihe cy’amezi 12, ndetse bigakorwa mu buryo burambye kandi budahendesha igenamigambi ry’uburezi.

Basabye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta gukora igenzura ryimbitse rigendanye n’itegura, ubuziranenge n’ikoreshwa ry’ibitabo mu mashuri, ndetse n’itangwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga, uburyo bikoreshwa, n’uko bicunzwe, byose bizakorwa mu gihe cy’amezi icyenda.

Custom comment form