Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, irimo kwiga uburyo hashyirwaho ubwisungane bugenewe gutabara abahuye n’ibiza, buzajya bugirwa uruhare n’umuturage, aho azajya atanga amafaranga make yo kunganira inkunga ya Leta yo guhangana n’ingaruka z’ibiza.
MINEMA igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2023, ibiza byibasiye uturere twa Karongi, Rubavu, Ngororero, Burera, Musanze na Rutsiro, bigahitana abantu basaga 130 ndetse bikangiza inzu, imyaka y’abaturage, ibicuruzwa, amatungo n’ibindi bibarirwa ingengo y’imari ingana na miliyari 200 Frw ku mwaka.
Iyi Minisiteri igaragaza ko muri gahunda yo kwita ku mibereho y’abahuye n’ibiza muri utwo turere dutandatu, mu 2023 habaruwe inzu 4,085 zagomba kongera kubakwa, nyamara kugeza ubu hari kubakwa 1888, ni mu gihe 900 arizo zimaze kuzura.
MINEMA igaragaza ko hakozwe ubutabazi bw’ibanze burimo n’inkunga yatanzwe na Banki y’Isi ingana na miliyoni 27 z’amadolari ya Amerika, ariko hakenewe ibisubizo birambye bifasha abaturage bahura n’ibiza mu buryo bwihuse, nk’uko bisobanurwa na Minisitiri Rtd Maj Gen, Albert Murasira.
Ati” Mwabonye ko nka cya gihe habaye imyuzure muri za Rubavu kuri Sebeya, hari ababa bafite ibicuruzwa, ibyo ngibyo niyo tubatabaye ntabwo tubasubiza bya bicuruzwa byabo bagombye kubishinganisha. Umuntu ashobora kureba uburyo, Ese abaturage batanze bikamera nka Mitiweri, agatanga amafaranga make ariko bakaba ari benshi ku buryo ugize ibyago ubwishingizi bukagufasha.”
Minisitiri Murasira avuga ko ubwo haba hatangiye iyi gahunda ubu bwishingizi butagendera ku mategeko asanzwe areba ubwishingizi yo kuvuga ko umuturage atanga amafaranga bigendanye n’agaciro kibyo afite, ahubwo amafaranga yaba menshi binyuze mu mubare munini w’abayatanga.
Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo kwimura abaturage mu manegeka n’ahandi hose hashyira ubuzima bwabo mu kaga, hagamihe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.